readenglishbook.com » Religion » Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version), Susan Davis [bookreader .txt] 📗

Book online «Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version), Susan Davis [bookreader .txt] 📗». Author Susan Davis



1 ... 4 5 6 7 8 9 10 11 12 ... 14
Go to page:
Benshi barimo baribwira mu bitekerezo ko byose bimeze neza! Isi iri gushira. Bana mufungure amaso cyane. Mwemezanye n’ibigiye kuba. Nimubanguke mwitegereze. Mushakishe cyane mu ijambo ryanjye kugira ngo mumenye ibigiye kuba mu isi.

Iyi isi yanze Imana yayo ku mugaragaro mu mpande enye zose z’isi. Sinshobora ku byihanganira. Nkuye ibiganza byanjye by’uburinzi ku isi nyemereye kwakira ibyifuzo byayo, isi itari kumwe n’IMANA yayo, UMUREMYI WAYO.

Ndi IMANA nyayo, ariko isi ninsaba kwigirayo, ndabikora. Noneho mukareba uko ibintu bigenda mudafite uburinzi bwanjye! Ndi IMANA yihangana, ariko kwihangana kwanjye kurarangiye kuri aba bantu bantaye! Bana, ndabinginga… Nimugarure ibitekerezo! Nimunsange mu kunyiha.

Nimumpe ubuzima bwanyu. Nzabwakira. Nzabatwikira mu maraso yanjye y’igiciro. Nzaboza mu ijambo ryanjye. Isaha iregereje. Mukeneye gusukurwa kugira ngo muzanjyane nanjye nimpamagara umugeni wanjye kunkurikira mu buhungiro. Nimuze. Mwitegure ubwanyu, mwitunganye vuba. Iyi saha ntabwo iriburindire n’umwe. Nta nakimwe kizahagarika kugaruka kwanjye.

NDI YESU KIRISITO… UMWE UKOMEYE… IMANA YICISHIJE BUGUFI (YOHANA 15:3).

 

 

IGICE CYA CUMI N’UMUNANI: ISAHA IREGEREJE YO KUGARUKA KWANJYE

Reka twongere dutangire. Ubu n’igihe cyanjye cyo kuvuga ku bijyanye n’ingingo nshyashya: Bana, isaha iregereje yo kugaruka kwanjye. Iraje vuba. Benshi ntabwo biteguye, benshi bari kuva mu nzira… Benshi ntabwo bigeze bitegura. Hari impinduka nyinshi zigiye kuba mu isi. Ndashaka ko muhamya uku kuri.

Bana, isaha iregereje yo kugaruka kwanjye, ndabona ko benshi batiteguye. Benshi bizera ko biteguye ariko ntabwo aribyo. Benshi baracyomatanye n’isi. Ibi ntibishoboka, bana banjye. Mugomba kurekurana n’isi. N’ubwato burimo kurohama kandi irabajyana.

Bana banjye, ntabwo mpa agaciro igihe mutakaza kure yanjye mwirukanka ku by’isi. Mushakisha ibisubizo mu isi. Ntibishoboka bana banjye. Muri kureba mu bisubizo bidahari… Amasezerano adahari… Ukuri kudahari. Muzagira igihombo gikomeye nimukomeza kumanuka muri iyi nzira. Irabaganisha mu kaga.

Kuki mukomeza kwizera ko isi ibafitiye ukuri kutari ukwanjye? Ndi ukuri! (1 YOHANA 2:15).

Bana, nimwigire hafi mwumve, igihe cyanyu kirarangiye. Musigaje igihe gito cyo kwitunganya. Iki nicyo gihe cyo kwitegura. Niba mushaka kujyana nanjye, mugomba kwibanda ku kugaruka kwanjye. Umwanzi wanjye aritegura gukora igikorwa cye vuba. Imigambi ye izahindurwa no kugaruka kwanjye mukanya gato.

Ntimureba, bana banjye ko mukwiriye kuba maso kandi mukitegura kubw’ibigiye kuba? Vuba, nta n’umwe utazagerwaho n’impinduka zigiye kuba mu isi. Murajyana nanjye mu buhungiro cyangwa murasigarana n’umwanzi wanjye muhure n’akaga kagiye kuza.

Uyu munsi, uraje, bana banjye. Uraje kandi nta n’umwe wawuhagarika. Mukeneye kwitegura ubwanyu kuko isaha iregereje. Iraje vuba. Nimuze mumenye. Nta yindi nzira. Nimudafata igihe cyo kumenya, ntabwo muzajyana nanjye mu buhungiro. 

Mugomba kumpa ibyanyu byose. Ndabategereje, bana. Ninde uzanyiha wese? Ninde uzaza kumenya, kumenya by’ukuri? Nicyo nshaka.

Nabaciriye inzira. Nabateguriye inzira. Nabishyuriye ikiguzi kinini kugira ngo mugire umudendezo, kugira ngo mubashe kubana nanjye ninza kujyana umugeni wanjye. Ariteguye kandi ndikuza kubwe.

Ikiguzi nishyuye cyari kinini. Nta n’umwe wari gukora icyo nakoze ninjye gusa wari kukirangiza. Ninjye gusa wari kwishyura iki kiguzi gikomeye – IMANA yaje guhonyorwa kubw’ikiremwamuntu. Iki kiguzi kirarenze. Nta gaciro wabigereranya. Nta mubare wari guhwana n’iki kiguzi.

(YESAYA 52:14) Bana, ntimwirengagize iyi mpano. Muze, nyitangira ubuntu. Nimuyiteho. Irabategereje ko muyakirana umutuzo, kugira ngo mujyane nanjye ninza kujyana abana banjye mumunezero.

Ibi byose n’ibyanyu – mugomba kuza mukitanga. Nimumpe ibyanyu byose. Iki nicyo mbasaba. Nimutanyiha ubwanyu, muracyari ab’umwanzi wanjye. Ntabwo mwigenga. Muri abanjye cyangwa ab’umwanzi wanjye. Nimuhitemo kuba abanjye. Ntegereje igisubizo cyanyu.

Uyu ni UMWAMI N’UMUCUNGUZI wanyu YAHUSHWA MESIYA UKOMEYE.

 

 

IGICE CYA CUMI N’ICYENDA: NIMWITEGURE

Reka dutangire (Gashyantare kuwa 19. 2012) Bana, mfite amagambo menshi: Isaha yo kugaruka kwanjye iregereje. Mugomba kwitegura. Ndashaka kujyana namwe ninza gufata umugeni wanjye mwiza, niba mutiteguye, ntabwo nzabajyana.

Mugomba kwitegura ubwanyu. Nimunyereke ko mwiteguye. Nifuza ko mumpanga amaso. Ndifuza ko amaso yanyu yose muyanyerekezaho. Nimutaba maso ntimushobora kwitegura. Abari maso bonyine nibo biteguye (ABAHEBURAYO 9:28).

Bamwe bavuga ko badakeneye kuba maso ngo bitegure. Ibi n’ikinyoma kiva ku mwanzi. Arishushanya kandi yuzuye ikinyoma. Ashaka kujyana abana banjye bose kure y’inzira ifunganye. Mugomba guhora mwiteguye ibihe byose. Mugomba kuba maso kandi mukitegura kuko mutazi isaha ndaziraho. Nzaza nk’uko umujura aza mugicuku. Ijambo ryanjye ntiribivuga? Ijambo ryanjye rirasobanutse kuri ibi. Benshi bazasigara inyuma, batiteguye, batunguwe kubera ko bananiwe kuba maso kandi ngo bitegure.

Ntimube muri iki kiciro cyanze kumva imiburo yanjye ku kuba maso hamwe no kuguma biteguye. Ab’iki kiciro bazababara batangare kwisanga basigaye inyuma guhura n’akaga: Ingorane zitegereje umuntu n’ibibazo by’isi. Ntimukirengagize imbuzi zanjye nyinshi. Mwitegure… Mubyuke… Mukanguke (2 TIMOTEYO 4:8).

Bana banjye mwemerere ibikorwa byanyu guhagarara mu nzira yo kwitegura iki gikorwa cy’ingenzi. Insengero nyinshi n’abayobozi benshi bazasigara. Ntimutungurwe n’iki gikorwa. Mube maso. Mwitegure. Mwihangane.

Ntimwemere ko inzu yanyu yibwa. Ntimuhagarare ngo murebere batobora inzu yanyu. Umurinzi utiteguye ngo arinde iyo umujura aje aramutungura – mwirinde ubwanyu, mwitegure. Kuko mutazi igihe nzazira gutwara itorero ryanjye (MATAYO 24:42-44).  

Igihe nzaza gutwara itorero ryanjye, umugeni wanjye, sinzongera kugaruka muri iyo nzira. Urugi ruzahita rukingwa nta muntu uzashobora kurukingura.

(LUKA 13:24-25) Kuza kwanjye n’ukuri kandi ni kwiza. Sinzatinza iki gikorwa kubw’umuntu cyangwa ikintu. Muby’ukuri kiraje, kiraje. Ejo hashobora kuba kera, uko niko kuza kwanjye kwegereje. Ntimutinde mu gufata icyemezo kwanyu, ndetse no mu kwitegura kugaruka kwanjye kwegereje. Nimutinda muzambura.

Ubu ntabwo aricyo gihe cyo kwidegembya mu nzira z’isi. Bana ntimutinde mu byemezo mufata ku bwanjye. Ntabwo nzategereza igihe cyose ku itorero ryanjye ry’akazuyazi ko ribyuka.

Rwose nimwakirane aya magambo uburemere. Ntabwo nzagumya kurindira igihe cyose ntegereje itorero ryanze kunyakira no kundeba. Ibi ntibishoboka.

Umugambi wanjye uzashyirwa mu bikorwa nzajyana abanjye biteguye: Abo banshakisha bizeye ko bambona. Abo nibo bazajyana nanjye – abandi bose bazasigara.

Munyihanganire niba aya magambo abakomereye, imbuzi zanjye zirasobanutse kandi zihoraho. Kuki abantu bagira ngo sinzakurikiza ijambo ryanjye n’imiburo yanjye myinshi? Si ndi Imana idahinduka y’iteka ryose? Si mpinduka (ABAHEBURAYO 13:8).

Mwitegure kubera ko nanjye niteguye kujyana umukunzi wanjye. Niteguye kumujyana. Niba ushaka kuba umwe muri we ugomba kwitegura ubwawe. Isaha n’iyi yo kwitegura. Igihe kiri gushira. Mube maso kandi mwitegure. Aya n’amagambo yanjye. Ndi ukuri kw’amagambo yanjye. UMWAMI WANYU YAHUSHWA.

 

 

IGICE CYA MAKUMYABIRI: ISAHA YANYU IREGEREJE

Reka dutangire (Gashyantare kuwa 20. 2012). Niteguye kuguha amagambo. Bana ninjye, UMWAMI wanyu kandi niteguye kuguha icyerekezo gishya.

Isi irarangira vuba. Igihe kiraje vuba mu isi kubona umujinya wanjye. Iyi saha iraje vuba cyane bana, n’umuvuduko uhambaye. Igihe gisigaye ni gito ku isaha. Isi yugarijwe n’akaga. Vuba bose barabimenya, vuba cyane.

(IBYAHISHUWE 14:10). Bana mugomba gutuza mukitonda. Ntimwirengagize iyi miburo y’ingenzi. Mube maso mwitegure. Kuza kwanjye kuregereje. Hari igihe gito cyo gutakaza. Mugomba gukanguka. Sinzategereza igihe cyose bana. Sinshobora.

Ngomba kuvanaho umugeni wanjye tukajyana. Ariteguye. Yariteguye ubwe. Ndashaka ko namwe mwitegura, bana banjye. Nimunsange mu kwicisha bugufi. Iyi ni isaha yanjye yegereje. Ntimurindire ibihe byose.” Ntabwo mufite igihe kidashira”. Isaha yanyu iri hafi kurangira. Ndabizi ibi bibageraho bitangaje kandi bikomeye kubyizera, ariko ni ukuri, isaha iregereje mbere y’uko njyana umugeni wanjye. Ariteguye. Nditeguye kandi isi yanteye umugingo by’ukuri.

Vuba cyane, umugeni wanjye utegereje araba atagitegereje kandi sinzamwemerera gusigara inyuma guhura n’ibyo bigiye kuza vuba kuri abo bose bampindutse bari mu isi. Yariteguye kandi isaha ye iregereje yo kumujyana mu mutuzo (IBYAHISHUWE 19:7).

Iki kizaba ari ikintu gitangaje ku rwego rutigeze rubaho mu mateka y’umwana w’umuntu.

Bana mwitegure kugira ngo muzajyane nanjye. Nimunsange mu kirere. Ndashaka kujyana namwe. Ndashaka kubarinda ibigiye kuza.Vuba, vuba cyane ibi byose biraje.

Ntimushukwe n’ibisa nka aho aribyo kandi byiza. Benshi bazagundira isi, nk’aho ibafitiye ibisubizo byose. Ariko ibabakiye ibiteye ubwoba n’agahinda vuba cyane. Ntimwirengagize kuri iyi miburo. Muyakire nk’ukuri. Mugaruke ku gitabo cyanjye. Mwige ibyanditswe. Mureke ukuri kubajye imbere, ukuri kwanjye.

Munshakishe mushakishe MWUKA wanjye. Mureke UMWUKA wanjye abareke ukuri. Mumwemerere kuza mu buzima bwanyu abahindure bashya, mucengerwe no kumva ijambo ryanjye. Umuntu ntashobora kukwereka ukuri uretse UMWAKA WERA wanjye (2 ABAKORINTO 2:11-14).

Bana, iyi saha iregereje. Mureke nkore ku mitima yanyu. Mureke mbuhagize amaraso yanjye yo kubacungura. Mureke ntwikire ibyaha byanyu n’amaraso yanjye atunganye ikiguzi natanze ku bwinshi ku musaraba, umusaraba w’isoni, aho naviriranye kugeza ku rupfu kubera ibyaha byanyu. Nabikoze ku bwanyu, bana banjye. Mwese – Naviriranye ku bwanyu – kuri bose bakira iyi mpano. (ABAFILIPI 2:8).

Ni byo ni urukundo rwanjye n’ubushake gucungura ikiremwamuntu mu bibi no mu mivumo iyi isi. Iyi mpano ni iyanyu nimuhitamo kuyifata kandi mukakira imbabazi nyinshi ku nzira y’ibyaha byanyu byinshi.

Mugomba kuyishaka. Mugomba kunsanga mu kwicisha bugufi kuzuye. Ndashaka kubabona muva mu nzira zibafatanya n’urukundo rw’isi. Sinabakira mu bwami bwanjye niba mugifatanye n’urukundo rw’isi.

None mufite guhitamo: Inzira zanjye cyagwa izanyu n’umwanzi wanjye. Aho nta kiciro cyo hagati gihari – Ni kimwe cyangwa ikindi: Ubushake bwanyu cyangwa ubushske bwanjye butunganye ku buzima bwanyu. Aya ni amahitamo mugomba gukora.

Nimuza mu bushake bwanjye butunganye, mugomba kunsaga mu kwicisha bugufi kandi mukagira kwihana icyaha cyanyu. Nzabatwikira n’amaraso yanjye kandi nibagirwe icyaha cyanyu. Ibyabitswe byose bizahanagurwa kandi ubuzima bwanyu buzaba nk’ikintu gishya (ABAHEBURAYO 13:12).  

Ibi nibyo bibategereje nimunsanga mu kwicishs bugufi no kunyiha no kwihana ibyaha byanyu bya kera. Iki ni cyo gihe cy’aya mahitamo. Ntimutegereze. Iyi saha iregereje yo kugaruka kwanjye. Nta n’umwe wayihagarika. Mukeneye kwitegura. Mwitegure ubwanyu. Ntegereje igisubizo cyanyu.

Iyi ni IMANA yanyu yihangana n’urukundo YAHUSHWA.

 

 

IGICE CYA MAKUMYABIRI NA RIMWE: URI HANZE Y’UBUSHAKE BWANJYE ANYIGOMETSEHO

Reka dutangire, mukobwa wanjye. Bana ndashaka kubabwira ku ngingo nshya. Vuba cyane, bana banjye, nzaza gukuraho itorero ryanjye, bake nibo biteguye…. Bategereje…….Bake nibo bazajyanwa.

Ibi n’ibyukuri rwose bana banjye. Bake mu bana banjye nibo bafite amakenga, bake nibo babyitayeho. Benshi ntabwo basoma igitabo cyanjye cyangwa ngo bashyire ijambo ryanjye mu bikorwa bakurikize amategeko nashyize imbere yabo. Benshi bakora ibyo bishakiye batitaye kubyo ntekereza.

Rwose bari hanze y’ubushake bwanjye bakora ibyo bishakiye. Mu gihe mugendera hanze y’ubushake bwanjye muba munyigometseho. Ibi birababaje bana, kubera ko benshi batizera ijambo

1 ... 4 5 6 7 8 9 10 11 12 ... 14
Go to page:

Free e-book «Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version), Susan Davis [bookreader .txt] 📗» - read online now

Comments (0)

There are no comments yet. You can be the first!
Add a comment