Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version), Susan Davis [bookreader .txt] 📗
- Author: Susan Davis
Book online «Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version), Susan Davis [bookreader .txt] 📗». Author Susan Davis
Reka twongere dutangire (28 Gashyantare 2012). Bana banjye banshimisha, isaha yegereje kugaruka kwajye. Mukeneye kwitegura. Mukeneye kuba mwiteguye. Mwiteguye ubwanyu. Ndashaka kubatwikira ubwanyu n’amaraso yanjye.
Isi yegereje gushira. Irimo irasatira iherezo ryayo. Ibyayo birimo birarangira. Igeze aho umucyo wayo urangirira. Irimo iregereza ikibi nyacyo. Irimo iratera Imana yayo umugongo. Bake cyane nibo banshakisha ku rwego nifuza nk’abana banjye. Bake cyane nibo bikubita ku birenge byanjye bampimbaza kandi bakanyihanaho. Bake nibo bemeye kunkurikira aho nshaka ko bajya nta kwivovota (MARIKO 8 :34).
Benshi bafatiwe mu isi n’ibyo bakurikiye. Ntabwo muzi ko iyi isi ari umwanzi wanjye? Ntabwo ndibwihanganire iyi isi igihe kirekire.
Si ndibwemerere iyi isi ikomeza. Vuba ndakuraho umugeni wanjye njyane abana banjye mu mutekano. Ni mwiza cyane kandi ndamwiteguye ko aza mu rugo namuteguriye mu ijuru. Mu by’ukuri ibi biraba vuba bana banjye. Mugomba gusobanukirwa. Mukeneye guhagurukira uku kuri. Benshi barimo barahunikira, basinziriye ubuticura. Bari kumvaho. Bari kugwa mu maboko y’umwanzi kandi byihuse nk’inyoni igwa mu mutego w’umuhigi (ZABURI 124:7).
Muhagurukire uku kuri, bana banjye. Muhaguruke murebe, ndaje! Muhaguruke mbere y’uko mufatwa mutiteguye mukarimbuka burundu. Isaha iregereje yo kugaruka kwanjye kandi benshi basinziriye ubuticura. Iyi ntabwo ari isaha yo gufatwa mutunguwe. Mugomba gukanguka! Vuba umwanzi arabajyana aho ashaka nimutanyiha byuzuye. Iyi niyo saha yo kuba ku Mana by’ukuri.
Nd’IMANA yihangana, ariko kwihangana kwanjye kurarangira vuba. Sindibwihanganire iyi isi irimo gupfa, iri gupfa kubera ko yataye Imana yayo. Buri mpande z’isi zarantaye. Yarantaye by’ukuri. Isi yahobeye ikibi. Ihobeye ikibi, iryamana n’ikibi. Ibyukira gukora ikibi; iryama gukora ikibi. Uretse umugeni wanjye niwe unkurikira by’ukuri niwe w’umwizerwa gusa. Niwe wenyine ufite ibinganza bisukuye. Niwe unshakisha gusa yitandukanije n’isi. Niwe utaranduza imyenda ngo yifatanye n’ibintu by’isi.
N’umucyo wanjye muri iyi isi y’umwijima. Aramurika cyane muri iyi isi y’umwijima. Umucyo we ni nk’umwangazo mu mwijima, isi igenda ihinduka umwijima buri munsi. Vuba uwo mucyo uzashira kuko ngiye kujyana umugeni wanjye mu mutekano. Noneho isi izahinduka umwjima izime. Iyi n’isaha y’umwijima, bana banjye.
Mugomba kwinjira mu mucyo mugifite amahirwe. Hasigaye igihe gito. Isaha iregereje. Urushinge rw’iminota ruri hafi gushyika saa sita z’ijoro. Ntimufate aya magambo nk’ibisanzwe. Ni kubw’inyungu zanyu: Kubakiza ibibi bigiye kuza (YOHANA 8:12).
Bana banjye, mbakunda nk’uko umubyeyi akunda. Ndashaka ko muza mu binganza byanjye aho muzaba mufite umutekano. Ni muri njye gusa mushobora kubona umutekano. Uretse kuri njye no muri njye nibwo mwakizwa. Nta yindi nzira. Nimuhindukirira isi ku bw’ibisubizo byanyu muri bubeshywe no guhindukirira imiyoborere y’abana b’abantu, abana b’abantu badafite icyo banziho cyangwa ukuri kwanjye.
Isaha iregereje bana banjye. Nimuze mwitandukanye n’isi. Nimukarabe ibinganza byanyu mwitandukanye n’ibyo isi ibazanira. Irimo kubajyana kure yanjye. Nimuze munyegere. Mumpange amaso. Ninjye mukiza wanyuma mbere y’uko irangira burundu. Ntimutakaze uku kurokoka kumwe gusa gusigaye (YAKOBO 4:8).
Mwitegure kuba umwe mu mugeni wanjye. Nimunsange mu kunyiha kuzuye. Muzane ubuzima bwanyu ku birenge byanjye. Munyemerere ko munyihaye, burundu. Nzabayobora mbajyane mu mutekano. Iri niryo sezerano ryanjye kuri mwe - Inzira y’umutekano, gukizwa ibigiye kuza mu isi vuba.
Ntimwiteshe iyi mpano mbaha. Ntimuzicuze amahitamo yanyu. Ndi ukuri kw’ijambo ryanjye. Ndabajyana mu mutekano. Ndi IMANA ikomeye yo kwizerwa ko isoza amasezerano. Ntimuhagarike imitima. Muhungire mu maboko yanjye akiza. IMANA yanyu yo kwizerwa YAHUSHUA.
IGICE CYA MIRONGO ITATU NA KABIRI: NDI HAFI KUJYANA UMUGENI WANJYE MU MUTEKANO
Mukobwa wanjye, reka dutangire (28 Gashyantare 2012). Bana nd’IMANA yanyu. Nd’IMANA yanyu ibitaho cyane. Ndabashakira ibyiza gusa.
Ubu bana banjye, ndashaka ko mwumva amagambo yanjye. Nimunyegere mwumve isi iri hafi guhinduka. Vuba isi irahinduka. Hari byinshi biri bube mu isi imbere n’impande zayo, kandi bike nibyo bizaba ari byiza. Isi ngiye kuyivanaho ukuboko kwanjye kurinda, kubera ko yanyigometseho. Igendera mu cyerekezo gitandukanye n’umutima wanjye, inzira zanjye, ukuri kwanjye. Ni ikizira kuri njye. Ndi hafi kwemerera imbwa za satani kuyobora isi (ZABURI 22:16).
Iki gikorwa kiregere. Bana banjye iyi n’iminsi y’umwijima irimo kuza, ntabwo ndi bwihanganire ikibi gikomeza mu isi. Ndi hafi kujyana umugeni wanjye mu mutekano. Agiye kuvamo vuba. Si ndi bukomezanye n’iyi isi igihe kirekire. Ndi hafi gushyira iyi isi hanze. Ikibi cyabaye indengakamere kuri iyi isi kiri kuborera mu maso hanjye. Ntabwo nshobora gukomeza kukireba. Sinshobora kwemerera abakunzi banjye bari mu isi bakomeza kwihanganira icyaha igihe kirekire. Ndi hafi kujyana itorero ryanjye mu mutekano. Iyi saha iraje vuba.
Bana kuki mushidikanya? Ukwizera kwanyu kuri he? Ni kuki muri abatizera? Niba mwizera cyangwa mutizera ntacyo bihindura ku bigiye kuba. Bigiye kuba, bana banjye uko igitabo cyanjye kibigaragaza niko bizaba. Nabaye umwizerwa mu magambo yanjye yose. Nasobanuye ibihe by’imperuka mu gitabo cyanjye. Musome ijambo ryanjye, mwimenyereze igitabo cyanjye. Musome aya magambo mwitonze. Muzabona neza mu by’ukuri ko ibihe by’imperuka no kugaruka kwanjye bigeze hafi. Bana, mureke kumvirana muze munshake. Muze n’imitima y’ukuri nzabereka ukuri. Ndifuza kubereka ukuri.
Ntabwo nyobya abana banjye. Ariko nibahitamo kutanshakisha ntabwo nzabereka ukuri. Bazakomeza kugenda nk’impumyi bagana mu nzira zo kurimbuka.
Nimuze tujyane mbereke inzira. Nzabayobora mu nzira yanjye ifunganye. Bake nibo bayibona, bana banjye bake nibo bayishakisha. Ntimube muri abo benshi batabona iyi nzira. Hari benshi batakarira mu nzira, benshi bari mu nzira ngari igana mu irimbikiro. (MATAYO 7:13).
Mugarure ibitekerezo, bana banjye, nimuze mu buzima. Munshakishe cyane. Iyi n’isaha yo kuza mu buzima, kuza mu buzima kuri njye. Nta zindi nzira zigana mu mudendezo no mu buzima buhoraho.
Ubu, iyi niyo saha! Muhungire mu biganza byanjye bibategereje. Ntimushidikanye. Ugushidikanya kuzaba iherezo rya nyuma no kuzimira. Ndashaka kubakiza. Munyihe ni ibyanyu byose. Mumpe buri kintu cyose mufite. Ndabishaka, kwitanga igice ntabwo bihagije.
Ni munsange kandi mushyire ubuzima bwanyu hasi. Nzabakira kandi mbagire beza kubw’impamvu zanjye zo kunkorera no kwishimira ijuru iteka ryose (YEREMIYA 30:19).
Iyi saha iregereje. Umwanzi wanjye afashe inzira ku mugaragaro vuba nti muraba mushobora kwikura mu isaha mugezemo. Ariko birashoboka ko igihe cyagiye kugira ngo mwikize kandi muzaba mwahombye amahirwe yo gukizwa. Bana banjye, ndagerageza kubakangura nkabazana ku kuri. Nakora iki kugira ngo munyiteho? Ni mutegereza igihe kirekire kugira ngo munsage muzasigara inyuma. Bizaba ngombwa ko musigara. Ntimwemere ko ibi bibabaho.
Ukwihana, ukwitanga, ubusabane: Ibi nibyo nifuza; ibi nibyo mbashakaho. Ibi nibyo bisabwa kugirango winjire mu bwami bwanjye. Igitabo cyanjye ntikibivuga? Nimuze ubu mbereke y’uko igihe kiri kurangira. Nimuze mbasukure mu maraso yanjye muraba mwiteguye guhagarara imbere yanjye mukakirwa mu bwami bwanjye, ubwami bwanjye bwiza buhoraho (IBYAHISHUWE 1:5). Igihe kiri gushira. Ntimugire undi munota mutakaza muri iyi isi.
UYU NI UMWAMI W’ABAMI UVUGA, URI HEJURU UKOMEYE ITEKA RYOSE UMWAMI N’UMUYOBOZI, YAHUSHUA
IGICE CYA MIRONGO ITATU NA GATATU: NDASHAKA UMWANYA WA MBERE NTA WUNDI
Reka dutangire. (1 Werurwe 2012) Bana iyi n’Imana yanyu. Mfite amagambo menshi yo kubaha kugira ngo muyitondere: Bana banjye hari igihe gishya kigiye kuza ku isi. Igihe cyuzuye ikibi: Abantu babi, ibihe bibi. Mugomba kwitegura kujyana nanjye. Ndashaka ko mwitegura. Ndifuza kuvana umugeni wanjye muri iyi isi y’ikibi nkamujyana mu mutekano.
Ntabwo namurekera muri iyi isi igihe kirekire. Kubera ko iyi isi vuba iribuhinduke mbi kubayibamo. Umugeni wanjye agomba kujyanwa mu mutekano. Isi igasuka ibibi byayo kubazaba basigaye inyuma. Vuba iki gikorwa kizaba. N’ubu incubi z’umuyaga ziri kwegerana kugira ngo zubake ubumwe bukomeye bwo kurimbura, umuraba uteye ubwoba vuba uzarangiza ikiremwamuntu kitampisemo.
Ngomba kuba uwambere mu buzima bwanyu. Ngomba kugira umwanya wa mbere kugira ngo uhunge iki kintu kigiye kuba. Ntabwo ndi Imana yifuza kureba abana banjye bababara, ariko nimwanga kunshira hejuru y’ibigirwamana mufite mu mitima yanyu, none muzamenya icyo bivuze guta IMANA yanyu, umuremyi wanyu. Ntabwo ndi Imana yo gukinisha. Ndashaka umwanya wa mbere cyangwa nta mwanya. Si nitaye ku mwanya kabiri cyangwa ku wa gatatu ku mwanya w’ibyo mwashyize imbere. Nabaremye kubw’inyungu zanjye zo kundamya, gutanga icyubahiro no kumenya, ndifuza kugirana ubushuti namwe mu buryo bw’ubusabane tukagirana ubucuti bwa hafi.
Nimudahitamo kumenya muri ubu buryo ubwo muraba muhisemo inzira zanyu, ubwo twaba dutandukanye mu bumwe bwacu ugahita ugirana ubumwe n’umwanzi wanjye mu irimbuka rihoraho. Ndi IMANA ifuha. Ntabwo nabaremye ngo mbasangire n’umwanzi wanjye (GUTEGEKWA 32:16).
Mube abanjye gusa cyangwa muhitemo kunyura mu nzira nini igana mu irimbukiro iyo benshi banyuzemo. Bake nibo bashaka kumenya bandutisha ibyo bakeneye mu isi.
Nihe mpagaze mu buzima bwanyu? Si nkwiriye umwanya wa mbere mu mutima wanyu? Narabapfiriye bana banjye, urupfu rubi. Narabaremye mbaha ubuzima. Ndabarinda buri gihe. Bana banjye mukeneye guhitamo vuba.
Murashaka amahoro yanjye, umutuzo, n’urukundo? Murashaka ngo mbanze mbizeze ko ndi bubakure muri iyi isi igiye kurangira vuba? Noneho ubu n’isaha yo guhitamo icyo mukwiriye gukora. Ni gute mufata Imana yanyu… n’urukundo no kwitanga cyangwa n’ibitandukanye n’ibyo? (ABAFILIPI 2:8).
Ku mpano yanjye mbaha yo kunsanga mu kwihana guciye bugufi mukansanga nkabababarira ibyaha byanyu nkabatwikira n’amaraso yanjye. Uretse mu maraso yanjye honyine mushobora gukirizwa, uretse mu bitambo natanze ku musaraba.
Nimuhe agaciro iyi mpano. Bana, mwe gutegereza igihe kirekire. Gutegereza mureba ikizaba. Kwirengagiza aya mahitamo byatuma mubura ibyo nabateguriye mu buzima buzaza. Ntimube injiji, mugarure ibitekerezo. Mwitegure, mube mwiteguye. Ndashaka kubakiza ibibazo bigiye kuza. Ndabasabira. Ndimo ndabasabira kuri DATA. Bana iyi saha irimo iregereza.
Ndashaka ko muhitamo. NDAZA KUBW’UMUGENI WANJYE! Ntuhombe iki gikorwa cy’Imana ikomeye. Ntimuhombe ibyo mbafitiye byose. Ndi ukuri kw’ijambo ryanjye. NZAGARAGARA N’ITORERO RYANJYE RIZAGARAGARA! Mugomba kumva ijambo ryanjye. NDI UWO NDIWE UKOMEYE NDI IMANA YAHUSHUA WO KWIZERWA KO ASOHOZA.
IGICE CYA MIRONGO ITATU NA KANE: HARI UGUTOTEZWA KUGIYE KUZA-UGUTOTEZWA GUKOMEYE
Reka dutangire (2 Werurwe 2012). Bana banjye, ninjye Mana yanyu. Mfite amagambo mashya yo kubaha: Bana, iyi n’isaha ikomeye hari umubabaro mwinshi ugiye kuza mu isi. Hazaba ibibi n’ibibabaje. Ibi byago byaratangiye. Icyaha cyabaye indengakamere mu bantu. Ntimwirengagize n’ubwo natsinze isi. Ndaje kujyana umugeni wanjye mu mutekano. Ni mwiza kandi n’uw’igikundiro kureba. Ategereje kugaruka kwanjye, ukugaruka kwanjye kuje vuba. Ampanze amaso. Ndamukunda n’umutima wanjye wose. Muhozaho amaso yanjye. Mwitaho buri gihe. Ntabwo amva imbere.
Vuba azabana nanjye mu biri mu ijuru turi kumwe mu mutekano mugihe isi yantaye izaba irimo gushira (YOHANA 16:33).
Ubu iki gikorwa kiraje bana. Hari ugutotezwa kuje-gutotezwa gukomeye. Kutigeze kubaho mu isi. Mwese mumeze nk’aho mutitaye ku miburo yanjye, ibimenyetso byanjye, igitabo cyanjye.
Ntabwo mwumva ko ibi byago bigiye kuza muri iyi isi? Biraje kandi nta muntu ushobora kubihagarika. Ibi birimo birasatira isi
Comments (0)