Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version), Susan Davis [bookreader .txt] 📗
- Author: Susan Davis
Book online «Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version), Susan Davis [bookreader .txt] 📗». Author Susan Davis
Bana sinshobora kubabeshya, ndi IMANA. Iyi isi s’ahantu ho gusigara kugira ngo murebe iki gikorwa kigiye kuza. Ntabwo muzarokoka ibigiye kuza nimutagumana nanjye. Abo bose bahamya izina ryanjye nimara kujyana umugeni wanjye bazapfa kubwo kwizera kwabo. Kizaba ari igihe gikomeye ku bana banjye. Ntimube ibicucu ngo mutekereze ibindi (2 TIMETEYO 3:12).
Ntabwo nkinishwa. Iyi isi ntabwo yakomeza uko ikizera ngo nta ngaruka. Ndushye kurinda no kwita ku isi yanga ikankinisha. Iki gihe kiri hafi kurangira. Vuba ndemerera isi gufata inzira yayo. Isi idafite Imana yayo ngo iyikize ikibi. Isi ntabwo impa agaciro nk’IMANA yayo, none nzayireka yakire icyifuzo cyayo, kwiyobora iri kure y’Imana yera, iyoborwa riva mu ijuru. Isi izamenya akamaro ko kubaho igendera ku mategeko yanjye n’inzira zanjye zihoraho.
Isi iri kurimbuka bitagira igaruriro, ibyo nibyo abana banjye bazaba basigaye inyuma bazabona. Izaba ari isaha mbi ku kiremwamuntu. Ntuzasigare inyuma. Nimunsange ubu ntimutegereze. Mwiyoze mu maraso n’ijambo byanjye. Mushakishe cyane mu ijambo ryanjye.
Mwihane kandi mumpe ubuzima bwanyu. Mureke mbakize ikigiye kuza. Ndabishaka. Igihe ni gito. Ntimutinde. Iyi n’isaha yo kwirukankira mu maboko yanjye. Urukundo rwanjye rurabategereje. Mureke mbakize ibibi. Nimuze mwitwikirize amaraso yanjye mu mutekano. Mfite amashyushyu yo kubakiza. Aya magambo n’ay’ukuri. Iyi n’IMANA YANYU YAHUSHUA ISHOBOYE GUKIZA.
IGICE CYA MIRONGO ITATU NA GATANU: NTA NYUNGU IRI MU KWIRUKA INYUMA Y’ISI IRI GUSHIRA
Reka twongere dutangire. Bana iyi ni IMANA yanyu ibabwira: Bana ndaje mu mwanya muto ntimucike intege. Iyi Isi irimo irihutira ko dutandukana. Abo banze kunyitunganyaho, mu kwihana no kwitanga by’ukuri bazabona ingaruka.
Umwanzi wanjye anyotewe amaraso n’umujinya mwinshi. Isi izabona akaga itigeze ibona. Iyi saha iregereje vuba. Ntabwo nzemera byinshi kuri iki kibi, iki kibi cy’isi. Nabonye, numvise byinshi. N’isi yanze Imana yayo itera umugongo inzira z’ukuri z’Imana (YAKOBO 4:4).
Bana muri kuyoborwa n’impumyi nimukomeza kwiruka ku isi. Mu by’ukuri muri kwiruka inyuma y’isi iri gupfa idafite icyerekezo. Namwe ubu murabibona. Nimuze muhamanye n’ukuri.
Nta byiringiro ku isi yapfuye, kandi irimo gupfa yanga umuremyi wayo. Mugomba kuza mu bwitonzi mugafungura amaso yanyu. Murimo murayoba muva mu nzira ifunganye.
Bana, bake nibo babona iyi nzira. Mube maso! Mwisukure, musukure amaso yanyu, muvaneho amagaragamba. Nimunsange kubw’amaso y’umwuka. Mureke mbafungurire ukuri.
Mureke gukina n’umwanzi nk’aho ari umukino utagira ingaruka. Ni mubi, yiteguye kubakubita igihe mudakeka. Ntabwo mwahangana na we mutari kumwe nanjye. Mugomba kunyegera kugira ngo mbarinde. Uretse kumba hafi, nibwo mwabona umutekano. Uretse kuguma mu gitabo cyanjye no kugirana ubucuti bwa hafi nanjye nibwo mwarokoka. Ibi murabyumva? Nimugenda mwenyine ntabwo muzabishobora. Nimwitange. Ntimube injiji. Umutima w’umuntu uramushuka. Umwanzi wanjye abarusha ubwenge kandi arihuta cyane. Ntabwo mwamutsinda keretse mufitanye ubucuti bwa hafi nanjye. Niba muri hafi, hafi cyane, umwanzi wanjye ntabwo ashobora kunyegera. Umwijima ntubana n’umucyo.
None mushyire hasi imigambi, n’ubuzima byanyu, mubimpe. Mureke mbyakire mbibaguraniremo ubwiza. Mureke mbereke ibyo nifuriza ubuzima bwanyu. Nabikora. Ndabishoboye. Ni icyifuzo cyanjye ko ubuzima bwanyu buba mu bushake bwanjye. Iki nicyo nifuza, kubasukura mu maraso yanjye nkabiyegereza, nk’umubyeyi ukunda umwana we, ndifuza kubitaho (YESAYA 66:13), (MATAYO 23:37).
Bana isaha yo kugaruka kwanjye iregereje. Ntabwo muri maso. Murasinziriye. Ndimo ndaza gufata abana bari maso, bifuza kunshaka mu buryo bw’ubusabane. Aba nibo bari buze. Abandi bose, birababaje bazasigara. Benshi bazarimbuka muri ako kanya.
Iyi n’isaha y’imiburo nyabyo musome igitabo cyanjye, murambure impapuro. Musabe umwuka wanjye abayobore ku kuri kose.
Igihe kiri gutakara. Ntimutakaze n’umunota n’umwe kuri iy’isi inyanga, njyewe Imana yanyu. Murimo muragana mu cyerekezo kitari cyo. Mugarure ibitekerezo byanyu. Mushake umwuka wanjye, mushake DATA, mudushake. Turi umwe twifuza kubakiza.
Vuba isaha iraje yo kugaruka kwanjye. Ntimuhombe kurokora kwanjye. Iyi n’IMANA YAHUSHUA, ibakunda cyane.
IGICE CYA MIRONGO ITATU NA GATANDATU: BENSHI BIBWIRA KO BITEGUYE BARIBESHYA
Reka dutangire, mukobwa wanjye (Kuwa 4 Werurwe 2012). Mwumve neza mbahe amagambo mashya. Mwana wanjye, n’umwami wanyu. Rwose andika aya magambo: Isaha iregereje yo kugaruka kwanjye, benshi ntabwo bari maso, benshi bafite ibibahumya ntibumve bakanga kumva ngo babitekerezeho. Isaha yo kugaruka kwanjye iri kuza vuba mugomba kwitegura bana. Mugomba kwitegura ubwanyu.
Mube maso. Ibi birakenewe cyane mu kwitegura, uretse abo bari maso nibo bazajyanwa. Abo bose bita kumenya kugaruka kwanjye nibo bashobora gutegurwa. Abo batabyitayeho kandi batabibona nibo bazasigara guhura n’akaga.
Benshi bazatungurwa n’uko basigaye. Beshi bazatangazwa n’uko batatwawe. Benshi bakeka ko biteguye, baribeshya. Bari kure yo kwitegura. Bafungiwe mu bintu by’isi. Ibitekerezo byabo biri ku bindi bintu. Ntabwo bitaye ku kugaruka kwanjye biyitayeho ubwabo n’ibintu by’isi. Nta mwanya bagirana nanjye. Ntabwo bantegereje.
Baraseka bakanatoteza abiteguye, ariko bazisanga basigaye inyuma, bibwira ko banzi. Ntabwo banzi na gato.
Bibwira ngo baranzi. Imitima yabo iri kure yanjye. Ntabwo bansanga mu mwiherero. Birukura ibintu by’isi. Amaso yabo ntabwo ashishikariye kuntegereza. Bakunda ibifatika n’ibyo bafataho by’isi.
Imigambi yabo ni y’ejo hazaza. Bashyiraho imigambi idasozwa. Ntabwo bambaza kuri iyi migambi, iyaba babikoraga nababwira bakanyitaho, nimuze hafi yanjye, gushyira hasi imigambi yabo no kunyiha. Ibi nibyo nshaka… Kunyiha byuzuye, gushyira imiganbi yanyu ku birenge byanjye, kumpa ibyanyu byose, n’ubuzima bwanyu, n’imigambi yanyu y’ejo hazaza.
Ninjye njyenyine uzi ibizaba ejo. Imigambi yose buri muntu yishyiriraho ishobora gushira mu gihe gito. Kuki mutandeka ngo nshyire mu bikorwa imigambi yanjye mu buzima bwanyu. Nzi ibyiza kuri mwe, bana banjye. Nzi itangiriro kugeza ku iherezo. Ndi ALUFA na OMEGA (IBYAHISHUWE 22:13).
Ndi umuremyi w’izuba, ukwezi, n’inyenyeri. Ntimutekereza ko nshobora no kwakira imigambi yanyu y’ejo hazaza? Nzabaha ubwami bwanjye nimumpa ubuzima bwanyu. Nabazanira ku mahoro n’umutekano; Mbajyane mu mutekano hamwe. Mwaba mu mahoro muzi ko imigambi yanjye ari myiza ku buzima bwanyu kandi nkomeye mu gusohoza.
Muzagira uyu mutekano nimuba mu bushake bwanjye bwiza ku buzima bwanyu. Ntabwo muzigera muhangayikira undi munsi ni muba mu bushake bwanjye. Mushyire hasi ibyo mushyize imbere mufite mu nzira n’imigambi byanyu. Bizabayobora ku kubarimbura gusa.
Mumpe ibyanyu byose, mwinjire mu bushake bwanjye, mu bushake bwanjye bwiza. Mureke uzi itangiriro akageza ku mperuka abiteho. Ninjye Mana yanyu ihoraho. Nzabazana mu bwami bwanjye buhoraho. N’ibyanyu ku bisaba (IBYAHISHUWE 21:6).
Mwitange, mwihane, mungire uwanyu. Mugire kumenya. Nzasangira umutima wanjye namwe. Nifuza kugendana namwe; Ntabwo muzaba mwenyine. Iyi niyo saha yo kwitanga. Iyi niyo saha. Iki nicyo gihe. Muhitemo neza. Hari inzira nyinshi. Imwe niyo y’ukuri, imwe niyo igororotse. Mumenye ndabayobora mu nzira igororotse. Iki ni icyifuzo cyanjye, kubayobora inzira (ABAHEBURAYO 12:13).
Vuba urushinge rw’isaha ruraba rugeze saa sita z’ijoro. Muhungire mu maboko yanjye, amaboko arimo umutekano. Mureke mbakize. Muhitemo vuba. Birambabaza kugira uwo nsiga inyuma, ariko amahitamo ni ayabo. Ntimushidikanye kwakira urukundo rwanjye.
YAHUSHUA IMANA y’urukundo rutagereranywa. (1 YOHANA 4:16)
IGICE CYA MIRONGO ITATU NA KARINDWI: MUSIGARANYE IGIHE GITO CYO KWITEGURA
Reka dutangire. Ndabaha amagambo menshi: Bana, ninjye UMWAMI wanyu kandi mfite amagambo menshi yo kubaha.
Isaha iregereje. Hari umucyo muke usigaye ku munsi. Mukeneye kwitegura. Mwitegure nk’aho kuza kwanjye kwegereje. Kuregereje.
Bake nibo biteguye kandi bari maso. Bake nibo bita ku kwitegura. Benshi bahitamo kwirengagiza imiburo yanjye. Benshi ntabwo bitaye ku bigiye kuza. Iyi saha iregereje.
Mube maso mushikamye. Niba atar’ibyo, muzatungurwa. Niba mutari maso ntabwo muri bubone ibigiye kuza. Abo bari maso nibo biteguye. Abo bafite kwitegura ubwabo kuko bari maso. Ni gute witeguye niba utari maso? Uretse abo bitunganije kandi biteguye nibo bazagenda. Abandi bose bazasanga amavuta yabo ari igice (MATAYO 5:7-10).
Iki ntabwo ari igihe cyo guhunikira bana banjye. Iyi ntabwo ari isaha yo gusigara. Ntabwo nzaza gufata abo badashobora kuguma bari maso igihe kirekire ngo bantegereze. Abo basinziriye ninza bazakanguka bakabije inzozi zabo mbi, z’ibigiye kuza ku isi. Mbega igihe kibi ku itorero ryanjye risinziriye (ABAHEBURAYO 9:28).
Abana banjye basinziriye ubuticura kandi nibadakanguka vuba bazisanga mu biganza by’umwanzi. Umwanzi wanjye n’umunyamujinya mwinshi nta mpuhwe kandi nta n’umwe yitayeho. Afite ikintu kimwe mu bitekerezo: Gukomera no kuyobora. Azayobora abantu n’inkota. Ntabwo nabarundaho byinshi ku bigiye kuza. Iyi n’isaha ikomeye kandi hari ibikomeye bigiye kuza ku isi.
Ntabwo binshimisha ko mbabwira ibi bintu. Ndashaka kubabwira gusa ku bigiye kuza ntabwo nifuza ko mubabazwa n’ibigiye kurimbura isi.
Mugarure ibitekerezo byanyu bana. Nimubyuke muve mu bibarangaje, muvaneho ibibahumishije. Nimunsange mwihuse.
Musigaranye umwanya muto. Mugomba kumpungiraho vuba. Ndifuza ku bakiza ku bibi.
Ntimufatwe n’inkuba y’umuyaga igiye kuza yegereje. Bake nibo bazajyana nanjye ninjyana umugeni wanjye. Bake cyane nibo bahisemo kuba maso ku bwanjye kandi bakitegura ku bwabo biyoza mu ijambo n’amaraso byanjye. Nta bindi bisubizo. Ntayindi nzira (ABEFESO 5:25-27).
Mwitange muri iyi saha. Niteguye kubakira ndifuza ko munsanga kugira ngo mube mu mutuzo. Nzabatwikira mbarinde ibyago bigiye kuza. Mwikize munsanga. Ninjye buhungiro ntabundi. Mumpe imitima n’ubuzima byanyu mu kwitanga kuzuye. Muzaba mwiteguye, mwitegure kubw’umurimo w’umwuka wanjye wera. Mureke abuzure azabereka ukuri, ukuri kwanjye. Niteguye kubajyana mu bwami bwanjye. Muraje?
Uyu ni UMWAMI wanyu YAHUSHUA. Ndihangana n’umubabaro w’igihe kirekire ntegereje ko mufata icyemezo. Nimumpitemo mukizwe.
IGICE CYA MIRONGO ITATU N’UMUNANI: ABANKURIKIYE BY’UKURI BARI MASO KANDI BARITEGUYE
Reka dutangire. Mukobwa wanjye niteguye kuguha amagambo mashya: Bana, n’IMANA yanyu ivuga. Isaha iregereje yo kugaruka kwanjye kandi abana banjye barasinziriye, barasinziriye cyane. Barahunikiye cyane ntibazi ibibazengurutse. Nta n’ubwo bari maso. Uko bigaragara barahumye kandi amaso yabo ntari kuri jye.
Nzaza nk’umujura mu ijoro. Benshi bazatungurwa. Ijambo ryanjye siko ribivuga? Niba ari uko kuki benshi birengagiza iyi miburo. Kuki benshi banga kuki benshi banga kuba maso no kubyitaho? Nifuza ibyabo by’ibanze bakampa ibyanyuma.
Iyaba abana banjye bankurikiriraga hafi bari kumenya kuba maso, bareba kandi bantegereje. Bari kumenya isi ibazengurutse n’uburyo impande zose z’isi zinyanga ku mugaragaro.
Abankurikiye by’ukuri bari maso. Bariteguye. Amatwi yabo ari ku butaka bumva intambwe z’ibirenge byanjye.
Comments (0)