readenglishbook.com » Religion » Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version), Susan Davis [bookreader .txt] 📗

Book online «Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version), Susan Davis [bookreader .txt] 📗». Author Susan Davis



1 ... 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14
Go to page:

Reka twongere dutangire. Igihe kiri kugerwa ku mashyi bana, cyo kuza kwanjye. Kiregereje.

Ni byinshi byo gukora kugira ngo mwitegure. Mbafitiye byinshi byo gukora. Ndashaka ko mumpa ubuzima bwanyu mu buryo bwuzuye. Ndabushaka bwose: Kwitanga kw’igice ntabwo ari ukwitanga. Rwose ibi ntimubifata nk’iby’agaciro. Kubaho kwanyu kw’iteka ryose kuracyajarajara. Uretse kwitanga k’ukuri, ntabwo muri abanjye by’ukuri, ibyo wavuga byose cyangwa watekereza; uretse kunyiha ni bwo buryo bwonyine uba ur’uwanjye byuzuye.

Bana, ndashaka ko mugumya kumpanga amaso, amaso yanyu yose ari kuri njye. Nzi inzira yo gusohokeramo. Nzi icyerekezo cyo guhungiramo: Ninjye ufite urufunguzo rwo gutabarwa kwanyu, kugukiza ibigiye kuza.

Nimureba uburyo n’ibumoso murarangara. Ntimubyemere. Isaha irarangiye. Bana banjye mukwiriye gukanguka. Mugarure ibitekerezo. Mube maso (MATAYO 7:14).

Isaha irangeranye kugira ngo mvaneho umugeni wanjye, tukajyana hamwe mu rugo, kumuherekeza mu mazu mashya, aho tuzabana iteka ryose: umukwe we.

Ndifuza kumutwara mu biganza byanjye, musukeho urukundo rwanjye, kumwishimira, kandi nkamwereka urukundo rwanjye. Ibi biraba vuba. Nditeguye n’umugeni wanjye ariteguye. Ategereje mu kwihangana.

Umugeni wanjye n’umucyo w’isi: araka cyane mu mwijima, isi mbi. Niwe mucyo usigaye. Umucyo we ni mwinshi kandi ugaragarira mu wanjye. Uyu mucyo n’ukuri – ukuri kwanjye guhoraho. Ibindi byose n’ibinyoma by’umwanzi wanjye. Yujuje isi ibinyoma n’ukuri kutuzuye. Isi yarayobejwe kandi abantu ntibabibona (YEREMIYA 17:5-6). 

Isaha irageze kugira ngo abana banjye bakanguke, bahure n’ukuri. Isi yegereje gushira. Igihe gishya kiraje: Igihe cya Anti-kirisito gikurikiriwe n’impinduka mbi. Nta n’umwe uzarokoka keretse abankurikira by’ukuri abo nzajyana mu rugo, nimbajyana mu mutekano. Aba nibo bonyine batabona ibigiye kuza- Ibyo isi izahura nabyo umwanzi wanjye namara kugera ku buyobozi yemerewe kuyobora no gutegeka. Mbega umunsi mubi ur’imbere (IBYAHISHUWE 17:16-17).

Kizaba ari igihe cy’icuraburindi ku kiremwamuntu, umwijima ukabije n’ibiteye ubwoba bigiye kuza. Isaha iraje ku muvuduko uhambaye. Vuba ibintu birahinduka ntibizaguma uko byari biri.

Bana ndashaka ko mwitegura tukazamukana muva muri iyi isi. Ndashaka ko tujyana. Mushobora guhunga ibigiye kuza mu isi ni muvanaho ibibahumishije amaso mukansanga mu kwihana guciye bugufi no kwitanga kuzuye. Nifuza kubatwara mu biganza byanjye, no kubarokora akaga kari imbere, nicyo cyifuzo cyanjye cya mbere, kubarokora isaha iteye ubwoba igiye kuza.

Nashyize ahagaragara amagambo yanjye menshi n’ibimenyetso kugira ngo mbagezeho uku kuri. Bake nibo babyitondera. Benshi baracyishyingiye kuri iyi isi y’indaya n’ibibi byayo. Nibyo, bana igihe cyose mukigundiriye iyi isi n’inzira zayo muba mukomeje ubusambanyi no kundwanya kandi si nzabakira mu bwami bwanjye. Nimusohoke bana banjye. Ni muhunge isi n’ibyo ishingiyeho byose. Iyi isi n’icyaha, irwanya Imana, sinshobora kuyihanganira na gato (EZEKIYELI 16:35-36).

Igihe kiri gutakara. Mugarure ibitekerezo byanyu. Mufungure amaso murebe ibihe murimo. Ntimushukwe n’ibyo mubona nk’aho ari ukuri.

Nzabajyana mu bwami bwanjye iteka ryose. Nimunyihe byuzuye. Mungire UMWAMI N’UMUYOBOZI WANYU . Isaha y’icyemezo n’iyi. Nta gutinda!

Uyu ni UMWAMI N’UMUYOBOZI WANYU YAHUSHUA.

 

 

IGICE CYA MAKUMYABIRI N’ICYENDA: MUGOMBA KUNSANGA MWIRUKA MUTAZARIRA

 Yego mukobwa, reka dutangire. Bana banjye, uyu n’umwami wanyu uvuga. Ndashaka ko mumenya ko ngiye kuza vuba. Isaha igeze ku rugi: Vuba ndafata inzira nze gutwara umugeni wanjye. Ni uw’igikundiro kandi ubwiza bwe buramurika.

Ndamureba n’ukwifuza gukomeye n’amatsiko menshi kugira ngo tujyane mu majuru ye meza kandi mu rugo namuteguriye. Iyi saha iregereje, bana banjye. Mugomba kwitegura. Mugomba kugira imyiteguro.

Hari umunsi w’umwijima wegereje. Vuba ndajyana umugeni wanjye. Ndamujyana ku ruhande mu mutekano. Ibi n’ibindi bihe. Kugaruka kwanjye ku geze ku rugi. None muze vuba mu biganza byanjye bitegereje bana banjye.

Mugomba kunsanga mwiruka mutazarira. Ntimube abana bigometse. Ntimufate ibi nk’imikino imbuzi zanjye n’iz’ukuri. Nzabazana muri uyu mwanya; ndashaka ko mukanguka, muze ahari ubuzima, guhura n’ukuri. Iyi saha igeze ku rugi vuba.

Nimunyumve bana, ndashaka ko mukanguka. Hari ibiteye ubwoba bigiye kuza ku isi. Ibiteye ubwoba bigiye kuza ku isi bitunguranye. Kandi byamaze kugera hasi bidafite rutangira. Nta mugabo, nta mugore, nta mwana wahagarika ibigiye kuza.

Hazaba ingaruka mbi kuri abo birengagije imiburo yanjye. Nashyize ahagaragara imiburo yanjye mu buryo bwinshi, mbega imiburo myinshi. Muzaba mudafite urwitwazo nimuvuga ngo ntabwo mwigeze mumenya.

Buri muntu azahanirwa icyaha cye - nk’uko nabisobanuye mu gitabo cyanjye. Byose byanditse neza mu gitabo cyanjye niba abana banjye bagerageza ku gisoma. Bifata igihe gusoma igitabo cyanjye. Ibyo mukorera isi kandi mukanabishakira muri yo mugomba kubishyira ku ruhande mugafata igihe cy’igitabo cyanjye. Ariko ntabwo mushyira ku ruhande ibyo mushakisha, kugira ngo mufate igihe cy’igitabo cyanjye (ABAROMA 14-12).

Mwakina n’isi. Ariko ibyo mubona bibengerana ntabwo ari zahabu, bana banjye. Isi igaragara nk’ibengerana kandi nshya, ariko ni uburozi bwuzuye, kandi itanga urupfu gusa. Mushyire isi ku ruhande murebe Imana yanyu. Sinkwiriye gushakishwa? (YOHANA 12:25).

Nibyo, nabapfiriye urupfu rubi ku musaraba mubi w’igiti. Byari umubabaro. Nibyo natanze ubuzima bwanjye kuri DATA hanyuma y’amasaha y’umubabaro mu maboko, y’ababi, y’abanyabyaha, abanzi bari gukora ubushake bwa se, umwanzi wanjye. Iki cyari ikiguzi cyanyu n’ubuzima bwanyu. Ku bw’ibyo si nkwiriye urukundo rwanyu, igihe cyanyu no kunyitondera? (ZABURI 22:12-18).

Nimunsange. Ndashaka ko munsanga mureke mbakire mu biganza byanjye mbafate, mbiteho nk’abanjye. Ndi umubyeyi wanyu ubakunda. Nta rukundo ruhebuje rubaho nk’urwanjye - nta bikorwa bibaho nk’ibyanjye. Ntimunyime urukundo rwanyu. Nimunsange mu kwihana guciye bugufi. Mureke mbasukure, mbeze imbere hanyu. Mureke nuzuze ibyishimo mu mitima yanyu. Ndabishoboye, nabikora.

Iki nicyo gihe. Ntimutegereze cyangwa ngo mushidikanye. Uyu n’umunsi wo kugaruka kwanjye. Nje kubakuramo. Mureke mbuzuze umwuka wanjye. Mureke mbaruhure: mbiyuzuzemo. Igihe kiri gushira, bana. Vuba hazaba hatakiri igihe gisigaye. Ntimwirengagize aya mahirwe y’agakiza karyoshye n’amaraso navuye kubwo kubacungura kugira ngo kandi mbuzuze muri njye by’iteka ryose (MATAYO 25-46).

Nifuza ko tumenyana mu busabane, twakegerana. N’ibyanyu kwakira, nimunsabe ndabibaha. Ndifuza gusangira ubusabane namwe, kugirana ubumwe, n’icyifuzo cyanjye kuba hafi yanyu buri gihe mu buryo bukomeye kuri buri muntu.

Nimunsanga muri ubu buryo nanjye nzabasanga. Ijambo ryanjye rirabigaragaza ndashaka ko tugirana ubusabane. Ndashaka ko munshakisha mu mwiherero aho twasangira umubano.

Bana banjye aha niho mbahera amabwiriza y’uko nshaka ko mubaho mu buzima. Nimunsanga mu busabane twatangira kumenyana ngashyira gahunda yanjye imbere yanyu uko nshaka ko mubaho mu buzima.

Ariko mbere ya byose, mugomba kuba mu bushake bwanjye kandi kuba mu bushake bwanjye mugomba kumpa ubuzima bwanyu - mumpe ibyanyu byose. Mumpindukirize ubuzima bwanyu ntihagire na kimwe gisigara - mumpe ubuzima bwanyu by’ukuri. Ndabushaka mu kwitanga kuzuye. Ibi bisobanura kureka byose n’isi. Ndashaka ko mureka ibyo mwiyemeje byo mu isi mukemera kunkurikira aho mbayobora.

Iki ntabwo ar’ikintu abantu benshi bifuza gukora. Abantu benshi bifuza kugundira ibintu batarekura. Bana banjye, n’ibiki muri kuzana hagati yacu? N’akazi kanyu, n’ubutunzi bwanyu? Ni ibikorwa byanyu? N’abana banyu? N’ibiki muri kuzana hagati yacu? Ni ibiki bibashimisha kunduta? (MATAYO 10:37-39).

Bana, nimutanshyira imbere ya byose, muzahomba ibibashimisha n’ibyo mundutisha nanjye mumbure. Aya n’amagambo y’ukuri bana banjye, ariko akeneye kuvugwa. Ndashaka ko munyumva mukareba aho mugeze muri njye. Nd’uwambere, cyangwa nta gaciro mfite muri mwe? Bana banjye, mugomba kugenzura aho muhagaze muri njye. N’uwuhe mwanya mfite mu mitima yanyu? Bana muhagarare hafi yanjye - Nifuza kubagira hafi y’umutima wanjye. Sinshaka ko musigara inyuma ngo muhure n’ibibi. Nimuze munshake. Mpora ndi hafi, ndabategereje ko munshaka. Urukundo rwanjye rurahebuje! Ntimuhombe ibyishimo by’urukundo rwanjye rw’iteka ryose.

Uyu n’UMWAMI WANYU, UMUKWE, YAHUSHUA.

 

IGICE CYA MIRONGO ITATU: UMUGENI WANJYE NI UW’IGIKUNDIRO MU NZIRA ZE ZOSE

Yego mukobwa, reka twongere dutangire. Bana banjye ninjye, Imana yanyu. Ndabasuhuza mu izina rya Data, umubyeyi wanyu.

Bana isaha iregereje yo kuvanamo neza umugeni wanjye. Ni uw’igikundiro mu nzira ze zose. Nishimira kumwita uwanjye. Ni umukunzi wanjye. Vuba ndamujyana mu biganza byanjye bimutegereje. Azabana nanjye iteka ryose.

Tuzaba dukina nk’inyenyeri ikina n’indi, njye na we. Urukundo rwacu ntiruzigera rumenya aho rugarukira, rutarangira, n’urw’iteka ryose. Amahoro muzanira azahoraho. Ni umugeni wanjye uryoshye. Arumvira kandi akunda inzira zanjye. N’urukundo rwanjye kandi arankurikira. Agendera mu nzira yanjye ifunganye. Ari maso ku bwanjye. Inzira ze ni nziza.

N’umucyo wa nyuma usigaye ku isi. Agaragaza inzira zanjye ku isi. Isi imbona muri we. Agaragaza ishusho yanjye mu isi. Inzira ze ziciye bugufi nk’umwana wizera. Ibi n’ibigaraza abari mu ijuru.

Isaha yanjye yo kumuvana mu isi iregereje. Ndi kumwizanira. Ndi kumujyana mu mutekano. Vuba, azajyana nanjye mu mutekano aho nzamuhungisha ibibi bigiye kuza. Iyi saha iregereje ntimushidikanye (MATAYO 18:3).

Ndashaka ko mwitegura ubwanyu nk’uko umugeni wanjye yiteguye. We ubwe ariteguye, yiyogeje mu maraso yanjye. Ubwe ariteguye nta kizinga na kimwe kimuriho. Yiteguye kuza mu majuru yanjye gusabana nanjye akaryoherwa no kubaho kwanjye (ABEFESO 5:25-27).

Ndamwiteguye kunsanga mu kirere, kuza hejuru. Ibi ntabwo bisanzwe, n’ibidasanzwe cyane, azahindurwa agirwe mwiza. Azahindurwa ase n’ishusho yanjye mu mubiri mushya w’ubwiza.

Umubiri we uzahindurwa: Utarangira, umucyo uhoraho, umucyo wanjye. Azarabagirana mu majuru. Azaba ari mwiza abengerana   kubera ko tuzaba dusa. Uyu mubiri ntuzigera upfa cyangwa umenya urupfu. N’itangiriro ry’ubuto buhoraho. Uyu mubiri ntuzigera umenya iherezo. Abana banjye bazishimira imibiri yabo mishya. Ntabwo bazigera bahura n’imibabaro. Iyi mibiri izahindurwa n’ibyo ishaka byose. Izagendagenda mu ijuru iko ishaka.

Iyi mibiri izaguruka cyangwa igende. Izakora ibyo imibiri isanzwe ikora n’ibirutaho. N’imibiri y’umucyo. Iyi mibiri ntawe uzayibuza gukora ibyo ishaka nk’uko babuza imibiri y’abantu. Abana banjye bazarya bishimire ibiryo nk’uko bimeze ubu. Ibintu byose biri kuri iyi mibiri myiza bizatangaza abo bazayakira. Ibintu byose bizahinduka, mu kanya gato.

Abana banjye bazahinduka mu kanya gato. Bizababaho mu kanya gato bazatangara. Bana iri n’ihindurwa rihoraho. Nta maso yari yabona cyangwa amatwi yari yumva ibyo nateganirije abana banjye. Abana banjye bo kwizerwa (1ABAKORINTO 15:51-54).

Muhindukire mundebe. Ntimukwiriye guhomba iki gikorwa n’ubwiza bwanjye bwose, igihe nzaza gufata umugeni wanjye, ku bwanjye iki gikorwa kiraje. Bana nimwitegure - mukore imyiteguro. Mube maso munshake. Ni bake bari maso ku bwanjye. Ntabwo bitaye ku by’isi.

Byose birasa neza nk’ibisanzwe, ariko n’ibinyoma gusa. Isi n’mubeshyi yuzuye ikibi, igundiriye ukuri kwayo. Igundiriye ikinyoma niko kazi kayo ikabiha abantu nk’aho ari ukuri. Nta kuri ifite muri yo. Isi irabizeza ngo byose ni byiza ariko ntabwo ari byo. Vuba isi izamenya ibi neza.

Mwitegure ubwanyu. Sindibutegereze igihe kirekire ukugaruka kwanjye kugeze ku rugi. Mpagaze ku rugi nkomanga. Munyakire mu mitima yanyu. Isaha iri gushira. Umucanga urenda gushyika ku ndiba y’ikirahuri.

Muve mu byo kwinezeza mujye ku mavi mwihane ibyaha byanyu mumpindukirize ubuzima bwanyu mbasukure, mbategure, nifuza kubikora. Mwitandukanye n’isi. N’urupfu ntabwo yakomeza itari kumwe nanjye. Ukurimbuka kwayo kuri gutuma imvaho yishakira inzira z’ikibi (1 ABATESALONIKA 5:23).

Oya bana, mugomba guhitamo. Muragendana n’isi cyangwa murajyana nanjye. Mugomba guhitamo. Ntabwo nabahitamo. Ndabasaba gusa ko muza kuri njye.

Ndashaka ko mumba iruhande iteka ryose. Nifuza ko munsanga mu ijuru ryanjye. Ariko mugomba guhitamo. Mugomba kunyiha cyangwa mugasigara inyuma. Ntegereje amahitamo yanyu. Urukundo rwanjye rurihangana, ariko vuba ngomba gutabara umugeni wanjye. Aya magambo n’ay’ukuri. Ndi IMANA itabeshya. Nimunsange igihe kitararangira. Ndi IMANA IKOMEYE YAHUSHUA.

 

IGICE CYA MIRONGO
1 ... 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14
Go to page:

Free e-book «Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version), Susan Davis [bookreader .txt] 📗» - read online now

Comments (0)

There are no comments yet. You can be the first!
Add a comment